Ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023, Nibwo umuturage wakekwagaho ubujura wo mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze yagonzwe n'imodoka arapfa.
Abaturage bari bari kunyura mu muhanda Musanze-Rubavu ahabereye impanuka mu midugudu ya Gahanga na Jabiro mu kagari ka Gisesero, Babwiye BTN ko kugirango nyakwigendera uri mu kigero cy'imyaka 21 witwa Mbarimombazi Laurent apfe ari uko yari yabanjwe gukubitwa inkoni ku bice bitandukanye by'umubiri bituma abura imbaraga agwa mu muhanda noneho imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu iramugonga arapfa.
Aba baturage babonye nyakwigendera apfa, bashyira mu majwi cyane abayobozi bo mu nzego zibanze barimo ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gahanga witwa Ntirenganya wafatanyaga n'abanyerondo gukubita uyu musore wakekwagaho ibikorwa by'urugomo byiganjemo ubujura.
Umwe muri aba baturage yagize ati" Abanyerondo bagendaga bamukubita mu bitugu, mu gatuza no mu mutwe kugera ubwo twavugije induru tubabuza kumukubita ariko biba iby'ubusa".
Undi nawe ati" Bamuzamukanye yambaye amapingu noneho bamukubise inkoni ku mutwe hafi y'amaso acika intege bituma agwa igihumure mu muhanda imodoka iri mu bwoko bwa dayihatsu iramugonga arapfa".
Ku kijyanye n'iyi mpanuka yabereye ahazwi nko ku 101 nyakwigendera yaguyemo, Umunyamakuru wa BTN yabajije Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco icyaba cyateye iyi mpanuka maze avuga ko yatewe n'umuvuduko w'imodoka umushoferi atabashije kuringaniza neza.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw'umurenge wa Busogo buhakaniye BTN ibitangazwa n'abaturage ko abanyerondo bakubise Mbarimombazi bikamuviramo gupfa agonzw n'imodoka kuko yari yagizwe intere.
Ku murongo wa telefoni, Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Augustin Karema ati" Ntamunyerondo wigeze amukubita ahubwo yagonzwe ari uko yirutse abacitse akubitana n'imodoka naho rwose ibyo bavuga ni ibinyoma".
Aba baturage kandi bibaza niba urwego rw'irondo rwemerewe gutunga no kwambika umuntu ukekwaho icyaha amapingu, bakaba basaba ubuyobozi gukurikirana aba bayobozi bari inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Like This Post?
Related Posts