• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yashyizeho impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw'Ingabo z'icyo gihugu, asimbuza abayobozi mu nzego z'ingenzi z'igisirikare ndetse anazamura bamwe mu ntera. Izi mpinduka zije mu gihe hashize hafi amezi abiri atagaragara mu ruhame, ibintu byakomeje guteza impaka ku buzima bwe no ku hazaza h'ubutegetsi bwe.

Impinduka zatangajwe binyuze mu mateka atatu ya Perezida yashyizweho umukono ku wa 3 Kanama, agatangazwa ku wa 4 Kanama 2026. Zigaragaza ko ubuyobozi bw'igisirikare bwavuguruwe mu buryo bufatwa nk'uburemere, cyane cyane mu nzego zifite inshingano zo kurinda ubutegetsi n'umutekano w'igihugu.

Mu by'ingenzi byahinduwe harimo kuzamura Raymond Jean Charles Beko'o Abondo, wari ufite ipeti rya Coloneli, agirwa Brigadier General, anagumana umwanya wo kuyobora umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Repubulika (Presidential Guard). Uyu mutwe ni wo ufite inshingano zo kurinda Perezida n'ibikorwaremezo by'ingenzi by'ubutegetsi, bityo kuzamurwa kwe bifatwa nk'ikimenyetso cy'icyizere akomeje kugirirwa n'ubutegetsi bwa Paul Biya.

Si ibyo gusa kuko Perezida Biya yanashyizeho abayobozi bashya mu buyobozi bwa Rapid Intervention Brigade (BIR), umutwe wihariye uzwiho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no guhangana n'imitwe yitwaje intwaro. Hanahinduwe abayobozi b'uturere tune mu dutanu tw'igisirikare gihuriweho (Joint Military Regions), ndetse hagira n'abandi basirikare bakuru bazamurwa mu ntera no guhabwa inshingano nshya.

Izi mpinduka zije mu gihe Perezida Paul Biya w'imyaka 93 amaze igihe kitari gito atagaragara mu ruhame nyuma yo kujya mu Burayi muri Kamena. Nubwo Guverinoma ya Cameroun yakomeje guhakana amakuru avuga ko ubuzima bwe bwifashe nabi, ivuga ko akomeje gukora inshingano ze no gufata ibyemezo nk'uko Itegeko Nshinga ribimwemerera, kutagaragara kwe byakomeje gukurura impaka muri politiki no mu baturage.

Abakurikiranira hafi  ibya politike yo  muri  cameroun bavuga ko impinduka nk'izi zishobora kuba zigamije gukomeza ubudahemuka bw'igisirikare no gushimangira igenzura ry'ubutegetsi ku nzego z'umutekano mu gihe igihugu kiri mu bihe byuzuyemo impungenge ku hazaza h'ubuyobozi. Hari ababona ko ari uburyo bwo gukomeza gutuma inzego z'umutekano zikora mu murongo umwe n'ubutegetsi buriho, cyane cyane mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi ku uzasimbura Perezida Biya mu gihe azava ku butegetsi.

Paul Biya amaze kuyobora Cameroun kuva mu mwaka wa 1982, akaba ari umwe mu bakuru b'ibihugu bamaze igihe kinini ku butegetsi ku Isi. Mu myaka ya nyuma, ibibazo byerekeye ubuzima bwe n'uburyo ayobora igihugu ari hanze yacyo byagiye byongera impaka, nubwo abayobozi ba Leta bakomeje gushimangira ko inzego z'igihugu zikora neza kandi ko nta cyuho kiri mu buyobozi.

Kugeza ubu, Guverinoma ya Cameroun ntiratangaza niba Perezida Biya azagaruka mu gihugu mu minsi ya vuba, ariko impinduka aherutse gukora mu buyobozi bw'igisirikare zerekana ko agikomeje gufata ibyemezo bikomeye birebana n'umutekano n'imiyoborere y'igihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments