Urwego
rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rurasaba abacuruzi kudakomeza guhisha inzoga
zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko, kuko uwo bazazisangana azahanwa.
Hashize
iminsi hatangiye gahunda yo gukura ku isoko inzoga z’ama Likeri izi zahawe
izina ry’ibyuma ku isoko kubw’ingaruka zagaragaje mu guhitana no kwangiza
ubuzima bw’abantu.
Ibi
byakurikiwe n’inganda nyinshi zazengaga zahise zifungwa hirya no hino ndetse
zimwe zamburwa ibyangombwa byo gukora.
Umuvugizi
w’urwego rw’ubugenzacyaha Dr. Murangira Thierry yihanangirije abacuruzi bashaka
gukoma mu nkokora gahunda yo gukura ku isoko ibi binyobwa bitujuje
ubuziranenge, ashimangira ko uzabifatirwamo azahanwa .
Dr.
Murangira yagize ati”Umuturage ni we wa mbere ugomba kubyanga , agatanga
amakuru aho biri, kuko nihagira n’ugerageza kubyimura abikura muri depot ashaka
kubishyira mu nzu iturwamo, ntaho urwego rw’ubugenzacyaha n’inzego zishinzwe
kubahiriza itegeko zihejwe igihe cyose hacyekwa ko hari ibintu bigize ibyaha.
No mu cyumba cyawe twageramo no munsi y’igitanda ntaho wahisha”
RIB Kandi
yasabye abaturage kutagwa mu mutego w’uwashaka kubabitsa izi nzoga ziri gukurwa
ku isoko
Umuvugizi wa
RIB yagize ati” Ikindi ntihagire ugushuka ngo mbikira ibi bintu ngo ugwe mu
cyaha cyo kubika no guhisha ibintu runaka.
Dr.
Murangira yabwiye RBA ko abagize umuryango Bose bakwiye kumva no kwigisha
abandi kureka kwishora muri ibi bikorwa.
Usibye
guhagarika izi nzoga , ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti cyategetse
ko n’ibyapa byose byamamaza inzoga zitujuje ubuziranenge bikurwaho.