• Amakuru / MU-RWANDA

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, Nibwo Umunyayuganda n’abanyamahanga babiri bari muri Pariki yitiriwe Queen Elizabeth biciwe mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga abinyujije ku rubuga rwa X, yahamije aya makuru maze avuga ko ba mukerarugendo babiri b’abanyamahanga n’umuturage wa Uganda bishwe. Ati “Abo batatu bishwe, ndetse n’imodoka yabo iratwikwa.”

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo y’abo bantu iryamye mu muhanda, ndetse imodoka barimo iri hafi aho iri gushya.

Enanga yavuze Polisi yatangiye gukurikirana abarwanyi ba ADF, Nubwo Polisi itigeze isobanura byinshi kuri icyo gitero nuko cyagenze, gusa ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije ari nabwo bwareberaga iyo pariki, bwavuze ko umwe muri ba mukerarugendo bishwe ari uwo muri Afurika y’Epfo mu gihe undi ari uwo mu Bwongereza nkuko Reuters ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments