Abaturage batuye mu mudugudu wa Mugeyo akagari ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo, Bahangayikishijwe n'umuryango uri guhigwa bukware n'umugabo n'umugabo witwa Munyemana.
Amakuru BTN yahawe na bamwe muri aba baturage, avuga ko uyu mugabo abyuka atyaza umuho noneho akagenda yigamba avuga ko azica abantu bo mu muryango wamuhemukiye ukagira uruhare mu rupfu rw'umuvandimwe wari ufunzwe.
Umubyeyi witwa Mushimankuyu uvuka mu muryango uyu mugabo, Munyemana akomeje guhiga bukware, Yatangarije BTN ko hashize igihe kinini ahigwa nawe kandi ko ahora amusezeranya ko isaha n'isaha azamukuraho agatwe.
Mushimankuyu utewe impungenge n'iryo terabwoba anavuga ko akunda kumwoherereza ubutumwa bumwibutsa ko amaraso ye agomba kuyamena mu gihe gito gishoboka.
Yagize ati" Uyu mugabo adutera ubwoba bitewe n'ubutumwa ahora anyoherereza bwuko azamvutsa ubuzima. Sinjye ubizi gusa kuko n'abaturanye banjye barabizi kuko agenda yigamba ko azatwica atuziza mukuru we wagiranye amakimbirane n'umuturanyi bakamufunga noneho yatoroka gereza bakamurasa akaba aritwe babishinja".
Undi muturage waganiriye na BTN kuri iki kibazo, yavuze ko abaturage bahahamutse bitewe nuko uyu mugabo yirirwa azererana umuhoro avuga ko azica umuntu byu mwihariko abo mu muryango wa Mushimankuyu na nyina.
Umunyamakuru yagerageje kugera mu gace uyu mugabo akunda kugendanamo uyu muhoro bivugwa ko azicisha abantu ngo amubaze niba ibyo ashinjwa ari ukuri ntibyamukundira kuko abaturage bamubwiye ko najya kumureba ahita amwica.
Ati" Abyuka atyaza umuhoro avuga ko azica umuntu.
Umunyamabanga w'Umurenge wa Rusororo, Rwabukumba Mado abazwa kuri iki kibazo n'umunyamakuru wa BTN, yatangaje ko batari bakizi cyane ko we ari mushya muri uyu murenge ariko asaba ko bamuha amakuru neza agafatanya n'izindi nzego bakagishakira umuti.
Yagize ati" Ntabyo twari tuzi! MWadufasha mukadduha amakuru neza noneho tukakivugutira umuti".
Aba baturage kandi bavuga ko inshuro zose bagerageje kugeza iki kibazo ku buyobozi bw'inzego z'ibanze nabwo bugatanga raporo ariko ntihagire igikorwa cyangwa ngo gihinduke bakaba basaba ubuyobozi kugikurikiranira mu maguru mashya kuko ashobora kuzahatana bamwe mubo agenda yigamba ko azica.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya IRADUKUNDA Jeremie/BTN TV
Like This Post?
Related Posts