• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023, Nibwo umugabo witwa Bosco yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gukubita akanakomeretsa umugore we.

Ibi byabereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama akagari ka Gihuta, ubwo uyu abaturage batabazaga ubuyobozi.

Bamwe mu baturage baturanye n'uyu muryango, babwiye BTN ko uyu mugabo yazindutse avuga ko ari bwice umugore we.

Umwe muri bo yabwiraga ayo magambo ko agomba kwica umugore we, yatangarije BTN  ko yagerageje kumucururutsa biranga biba ibyubusa gusa aza gutekereza ko atabikora bitewe nuko asanzwe arwana n'umugore we ariko bikarangira bisubiyeho.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko amakimbirane y'uyu mugore n'umugabo we akomoka ku buharike buri hagati y'uyu mugabo n'umukobwa wagiye ushyirwa mu majwi n'uyu mugore watabazaga avuga ko ashaka kumusenyera urugo.

Yagize ati" Yabyutse yijujuta avuga ko agomba kwica umugore we noneho ngerageza kumucururutsa mwigisha ko bidakwiye ariko ntekereza ko atabikora".

Akomeza ati" Amakimbirane yabo ava ku ihabara ry'uyu mugore".

Andi makuru BTN yamenye ni uko uyu mugabo atari inshuro ya mbere akubita umugore we akamugira intere mu gihe yabaga amubwira ko arambiwe uburaya amukorera mu maso.

Umunyambanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rugarama,Gisagara Edith yahamirije BTN aya makuru aboneraho gusaba imiryango y'abashakanya kwirinda kwimika amakimbirane no kujya batanga amakuru bitaragera ku rwego umwe akomereke undi.

Ati " Nibyo yamukubise ari kwa muganga ariko ntiyamwishe,Kugeza ubu umugabo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi Urwego rw'Ubugenzacyaha ruri gukora Iperereza. Ndaba buri muryango wose ko wakwirinda kwimika amakimbirane hagati yabo ahubwo ko bakwiye kujya batanga amakuru no gusanga inzego z'ubuyobozi zikabunga ntawe ukomerekeje undi".

Ubwo umunyamakuru wa BTN yajyaga ku bitaro birwariyemo uyu mugore wari ugiye kwicwa n'umugabo we Imana igakinga akaboko, yamutangarije ko hashize igihe kinini asiragizwa n'umugabo we ariko aramutse avuye kwa muganga amahoro bahita batandukana.

Agira ati" Si ubwa mbere umugabo wanjye ashaka kunyica. Nimva hano amahoro nzahita ntandukana nawe".

Abaturage basabye ubuyobozi gushyiramo imbaraga ku miryango irangwamo amakimbirane hataragira uhavukirizwa ubuzima.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:


Ni inkuru ya Umuyange Jean Baptiste/ BTN Tv mu karere ka Gatsibo

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments