Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ukwakira 2023, Nibwo abaturage n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka akagari ka Ayabaraya mu mudugudu wa Ayabaraya basanze ku nkengero z'umuhanda umurambo w'umukobwa.
Bamwe mu baturage bari aho nyakwigendera yasanzwe, babwiye BTN ko batunguwe n'urupfu rwe.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ikihishe inyuma y'urupfu rw'uyu mukobwa uri mu kigero cy'imyaka 18 witwa UWAYEZU Josiane.
Mu kiganiro kigufi ku murongo wa telefoni BTN yagiranye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Ayabaraya, KALINDA Jean de Dieu yavuze ko iyi nkuru y'incamugongo ari ukuri ko bayimenye ku isaha ya saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Gitifu KALINDA, yavuze ko hatigeze hamenyekana icyaba cyatumye apfa kuko iprereza rigikomeje kandi ko ibyo abaturage bavuga ko yaba yishwe atari ko bimeze ahubwo bakwiye gutegereza ibizava mu iperereza ryahise ritangira.
Yagize ati Nibyo twabimenye mu gitondo saa Kumi n'Ebyiri, twamusanze ku nkengero z'umuhanda aho yari aryamye gusa ntiharamenyekana icya kihishe inyuma y'urupfu rwe kuko iperereza ritaragira icyo ritangaza.
Uyu Munyambanga yasabye abaturage gukomeza gukaza umutekano no gutangira amakuru ku gihe byu mwihariko igihe hari ikitagenda neza.
Umurambo wa yakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru kugirango ukorerwe isuzumwa.
Ni Inkuru ya Iradukunda Jeremie/BTN TV mu karere ka Kicukiro
Like This Post?
Related Posts