• Amakuru / MU-RWANDA

Hari abaturage bo murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga bashyizwe mu kato n'inzego z'ibanze nyuma yo kuvugana n'itangazamakuru.

Bamwe muri baganiriye na BTN bavuga ko hari abayobozi bavuye ku murenge bamanuka mu midugudu gushakisha abantu bari baherutse kuvugana n'itangazamakuru.

Umwe muri bo wigeze kuganira n'itangazamakuru abagezaho ikibazo cy'inzara cyari cyugarije aho batuye, Avuga ko nubwo ubusabe bwe bwatanze umusaruro atigeze yoroherwa n'abayobozi aho baje bamubazaga uwamugize umuvugizi w'abaturage.

Akomeza avuga ko bamwihanangirije ko niyongera azabona ishyano.

Yagize ati Natanze amakuru yuko inzara itumereye nabi kandi koko niko byari bimeze. Nyuma yaho ubuyobozi bwaramunutse bumerera nabi kugeza ubwo banyihanangiriza bamwira ko ninongera nzabiryozwa kandi ko ntaserivisi nzajya mpabwa".

Guverineri w'Intara yUburengerazuba, DUSHIMIMANA Lambert yabwiye BTN ko ntaburenganzira umuyobozi afite bwo gushyira umuturage mu kato ngo nuko yatanze amakuru.

Guverineri, DUSHIMIMANA yihanangirije cyane abo bayobozi avuga ko agiye kubahagurukira anabibutsa ko itegeko ryemerera umuturage kuvugana n'itangazamakuru rihari

Agira ati " Ntaburenganzira na bumwe umuyobozi afite bwo gushyira umuturage mu kato ngo nuko yatanze amakuru. Iki kibazo tugiye kugihagurukira menye abo bayobozi bari gukora ibihabanye n'itegeko".

Aba baturage barishinganisha ku buyobozi kuko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kangaratete igihe bikoje gutyo ntagihindutse.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments