• Amakuru / MU-RWANDA

Hari abaturage batuye mu murenge wa Nyamyumba akarere ka Rubavu, bavuga ko hari abana bavanywe mu ishuri kugirango bahahire iwabo.

Bamwe mu baganiriye na BTN, bavuga ko ikibahangayikishije cyane ari uko ababyeyi babo babahirikiye inshingano z'urugo kandi badafite imyaka y'ubukure.

Uwe mu babyeyi bahatuye uzi ubuzima aba bana babayemo yabwiye umunyamakuru wa BTN ko bigoye kubona umubyeyi w'umwe muri bo atekereza cyane ku hazaza h'umwana we ahubwo aba yitaye cyane ku maronko y'amafunguro aba ari bumuzanire.

Akomeza avuga ko iyi nkuru yuko abana basimbuye ba se ku nshingano ishaje kuko iki kibazo kimaze igiohe kirekire kinugwa nugwa ariko ababyeyi ntibagire icyo babikoraho dore ko byanashobeye ba nyina bababyara kuko benda kwicwa n'agahinda baterwa n'abagabo babo banga kujya gushaka akazi baba barambirije ku mafaranga abana bari buzane.

Yagize ati " Niba umwana azanye amafaranga Magana Atanu(500 Frw) yo guhaha ubugari cyangwa ibindi , urumva yasubizwa gute mu ishuri".

Umwe muri aba bana bivugwaho ko basimbuye ababyeyi babo ku nshingano, yatangarije BTN ko iwabo bagiye bamunaniza kugeza ubwo aretse kujya ku iga, akaba yifuza umuntu wamufasha agasubira mu ishuri dore ko agowe cyane n'imirimo y'imvune akomeje gukoreshwa. Ati " Ababyeyi banjye bankuye mu ishuri barambwira ngo ninge gushaka amafaranga yo guhaha. Ndashaka umuntu wamfasha nkajya kwiga kuko ndambiwe imirimo y'imvune".

Aba babyeyi bibaza icyakorwa ngo aba bana basubizwe mu ishuri kuko barebera kure iterambere ryabo igihe risigaye ritsikamirwa mu mirimo ivunanye.

Bitewe n'uburemere bw'iki kibazo, BTN bajije ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu niba iki kibazo bukizi nicyo buteganya kugikoraho, maze Umuyobozi w'akarere w'Agateganyo ka Rubavu,Nzabonimpa Deogratias avuga ko batari bazi iki kibazo kandi ko ari amakosa gukoresha abana batarageza imyaka y'ubukuri ndetse kandi ko buri mwana wese agoba kjujya ku iga kuko ariho iterambere ryabo rishingiy

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo bakanakurikirana aba bakoresha kandi bazi ko bitemewe.

Agira ati" Ntibyemewe gukoresha umwana utarageza imyaka y'ubukuri kandi birahanirwa. Nakwibutsa buri muntu wese byu mwihariko ababyeyi ko kwiga ku mwana ni itegeko kandi nzi neza yuko byoroshye dore ko ari no mwitangira ry'amashuri".

Akomeza ati " Tugiye gukurikirana iki kibazo kandi turabashimiye kubwo amakuru meza muduhaye".

Aba bana bivugwa ko basimbuye ba se ku nshingano, bari mu kigero cy'imyaka iri munsi ya 18.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments