Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023, Nibwo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ntongwe, umuturage witwa HITIMANA Anastasie yashyinguwe nyuma yo kwishinganisha mu nzego z’ubuyobozi.
Uru rupfu rwa nyakwigendera w’imyaka 54, ruje nyuma yuko yishinganishije mu nzego z’ubuyobozi aho yavugaga ko hari umuntu ushaka kumwica.
Hitimana yavugaga ko hari umugabo ushaka kumwica witwa Muhinda Dawidi amuziza ko ari umurozi.