• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023, Nibwo mu murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’Umugabo n’umwana we bari  mugozi bapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Déogratias Rutayisire, yahamirije BTN ko aya makuru ari impamo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma yuko bapfuye bagiye bakira amakuru atandukanye avuga ko umugabo yari yagiranye ikibazo n’umugore bararwana, Noneho nyuma yaho asubiriye mu kazi bamusanga yapfanye n’umwana we bari mu mugozi

Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko umugabo yari yagiranye ikibazo n’umugore we bararwana nyuma uwo mugabo aza gusubira mu kazi ke ko guteka capati, noneho nyuma abaturage batungurwa no kumusanga mu mugozi w’inzitiramibu umuri mu ijosi n’umwana we amanitse.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye uru urupfu rukirimo urujijo gusa bizamenyekanya nyuma y’iperereza ryatangiye.

kugira ngo hamenyekane uko byagenze.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments