• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023, Nibwo mu Karere ka Rutsiro Murenge wa Nyabirasi, Hamenyekanye inkuru mbi yurupfu rwabana babiri bapfuye nyuma yo kurya imyambati.

Amakuru aturuka muri aka karere, avuga ko aba bana bapfuye , nyuma y’uko bariye imyumbati binika bakayikuramo ifu y’ubugari yitwa Gitaminsi mu gihe bagenzi babo bari kumwe barwariye mu Kigo nderabuzima cya Nyabirasi undi akaba ari mu bitaro bya Gisenyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi w’agateganyo, Tegamaso Patience, yemeje iby’urupfu rw’aba bana.

Yagize ati “Abana babiri bitabye Imana abandi barimo kwitabwaho kwa muganga, harakekwa imyumbati ya Gitaminsi bagaburiwe n’umuturanyi.”

Yongeyeho ko uyu mubyeyi wabagaburiye iyo myumbati ya gitaminsi nta wundi mutima mubi yari afite kubera ko bayisangiye n’abana be.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments