• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023, Nibwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali akagari ka Gateko mu mudugudu wa Rwankuba, umugabo yapfuye nyuma yo gukubitwa urushyi na mugenzi we.

Nyuma yuko nyakwigendera akubiswe urushyi agapfa, Urwego rwIgihugu rwUbugenzacyaha mu Rwanda rukorera mu murenge wa Jali, Rwahise ruta muri yombi umugabo witwa Siborurema Jean Pierre ukekwaho kumukubita urushyi.

Uyu mugabo watawe muri yombi ukekwaho kwica mugenzi we akoresheje urushyi, yari asanzwe akora kuri biyari yo  mu kabari ku mugabo witwa Kabalisa.

Amashusho agaragaza ubyakurikiye nyuma yuko nyakwigendera apfa akubiswe urushyi.


Wanakurikiranira aya makuru  ku bitangazamakuru bitandukanye bya BTN nka BTN TV ndetse na  Bplus TV ku murongo wa Startimes wa 127.

Iyi nkuru kandi wayikurikirana unyuze no ku mbuga nkoranyambaga zose za BTN zirimo FaceBook, Twitter, Instagram, TikTok na Youtube zitwa BTN TV Rwanda.


Ni inkuru ya NDAHIRO Valens Pappy/BTN TV

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments