• Amakuru / MU-RWANDA
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku wa Gatandatu tariki ya 09 Nzeri 2023, Nibwo Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bweramana mu Karere Ruhango, witwaga Niyonsaba Médiatrice yitabye Imana azize impanuka.
Imodoka itaramenyekana kugeza ubu yagonze arapfa, mugenzi we Mushimiyimana Andeeva wari umuhetse kuri moto arakomereka.
Umuyobozi wAkarere Wungirize unshinzwe Imibereho Myiza yAbaturage, MUKANGENZI Alphonsine yahamirije aya makuru BTN avuga ko iyo mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kirengeli, akagari ka Kirengeli, mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango ahagana saa Moya z’umugoroba ku wa Gatandatu.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko abo bantu bombi bakoze impanuka bari kuri moto ubwo bavaga mu mahugurwa mu Karere ka Muhanga ndetse ko uwari umutwaye yakomeretse ahita ajyanywa kwa muganga kwitabwaho.
Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye imodoka itaramenyekana kugeza magingo aya ngo yataye umukono we ajya mu wundi mukono nyakwigendera nuwari umutwaye barimo, arabagonga ahita acika.
Ati “Niyonsaba Médiatrice n’uwari umuhetse bahise bakomereka bajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi, Niyonsaba we yahise apfa.”
Nyakwigendera Niyonsaba Médiatrice yari afite imyaka 58 y’amavuko akaba yari atuye mu Mujyi wa Ruhango. Umurambo we uracyari mu buruhukiro i Kabgayi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments