Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda
FDA,kirasaba abaturage kugenzura ibyo bagura byaba ibiribwa
cyangwa ibinyobwa kuko haba hari ibyakuwe ku isoko kubera
ibibazo by’ubuziranenge bigakomeza gucuruzwa n’abashaka
indonke.
Ubuyobozi bw’iki Kigo, FDA buvuga ko muri Gicurasi uyu mwaka
hari amoko asaga 170 y’ibicuruzwa byafashwe bicuruzwa
kandi byarahagaritswe.
Ubuyobozi kandi buvuga ko abaturage bakwiye kuba maso
ku biribwa n’ibinyobwa bikorerwa mu nganda bagura bitewe
n’uko hari bimwe bishobora kubateza ibyago byabyara indwara.
Ntirenganya Lazare, Umuyobozi w’ishami rishinzwe
kugenzura ingaruka z’imiti n’ibiribwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe
Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, FDA, avuga ko mu bugenzuzi buherutse gukorwa bwagaragaje ko
hari ibiribwa n’ibinyobwa bitari byujuje ubuziranenge byasanzwe
ku masoko hirya no hino mu gihugu kandi byarahaciwe.
Yagize ati“ Hari ibiribwa twasanze bitujuje ubuziranenge bigicuruzwa klandi byaraciwe. Bityo rero abaturage barasabzwe kuba maso bakamenya ibikwiye kugurwa.”
Ubuyobozi bwa FDA bukomeza buvuga ko hari n’ibigipfunyikwa mu buryo
butemewe kandi bishobora guteza abaturage akaga.
Iki kigo gikomeza kigaragagaza ko kuba hari ibiribwa n’imiti mu Rwanda
bigicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku
isoko ry’ibikorerwa mu gihugu.
NI INKURU YA Louis Patric Muhirwa/Bplus Tv
Like This Post?
Related Posts