Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, Nibwo Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA yatangaje ko abahitanywe n’ibi biza, ari 135 mu gihe abakomeretse bo ari 110. Muri abo, abamaze gukira ni 97 mu gihe abari mu bitaro ari 13.
Inzu zasenywe n’ibi biza ni 5963 mu gihe imihanda minini yangiritse ari 20. Muri yo, 15 yarasanywe mu gihe inganda z’amashanyarazi 12 zari zarangiritse zose zamaze gusanwa.
Imibare iheruka yari yatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2023 mu kiganiro n’abanyamakuru. Icyo gihe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yari yavuze ko abapfuye ari 131.
Iyi minisiteri kandi itangaza ko hari umuntu waburiwe irengero ugikomeje gushakishwa.
Leta ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ifashe abaturage 20326 bakuwe mu byabo n’ibi biza aho kugeza ubu bacumbikiwe muri site z’agateganyo 83.
Toni 426 z’ibiribwa nizo zimaze gutangwa mu kubafasha.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire kigaragaza ko nibura habonetse miliyari 30 Frw, abafite inzu zasenyutse burundu babasha gufashwa bakubakirwa izindi.
Ikigo gishinzwe iterambere ry’Imihanda, RTDA, cyo kigaragaza ko kugira ngo hasanwe imihanda n’ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 Frw.
Like This Post? Related Posts