• Amakuru / MU-RWANDA

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (RWANBATT-1) bakorera  muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), uyu munsi bahawe imidali y’ishimwe ya Loni mu muhango wabereye mu Kigo cya Socatel M'Poko i Bangui.Iyi midali yahawe abasirikare b’u Rwanda mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga ndetse n’uruhare rukomeye bagize mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika.

Ibikorwa byabo byagize uruhare mu kurinda abasivili, koroshya itangwa ry’imfashanyo z’ubutabazi, no gufasha mu kugarura ituze mu bice byari byugarijwe n’amakimbirane n’intambara.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA, Madamu Valentine Rugwabiza, yavuze ko guhabwa umudali wa Loni ari ikimenyetso cy’ishimwe ry’Umuryango w’Abibumbye ku bwitange, ukwihangana n’ubudahemuka abasirikare b’u Rwanda bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri ubu butumwa.

agize ati: “Uruhare rwanyu rwabaye urw’ingenzi cyane cyane mu gihe cy’amatora ndetse no mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida. Mu bihe byasabaga umutekano ukomeye no guhora mwiteguye, RWANBATT-1 yashoboye gushyigikira ibikorwa byo kurinda abaturage hirya no hino mu gihugu no gufasha gushyiraho uburyo bwafashije abaturage gukoresha uburenganzira bwabo bwa demokarasi mu mahoro.”

Lt Col Paul Gasasira, Umuyobozi wa RWANBATT-1, yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye kandi yongera gushimangira ubushake bw’ingabo z'u Rwanda bwo gukomeza kubahiriza indangagaciro za kinyamwuga mu gihe bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro  n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba MINUSCA, abakuru b’ingabo na polisi, abahagarariye ibihugu bitanga ingabo muri ubu butumwa, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments