Umunyeshuri w'imyaka 19 y'amavuko wo mu Murenge wa Cyahinda, mu Karere ka Nyaruguru, arakekwaho gukuramo inda umwana akamuzingira mu ipantalo akamuta hejuru cy'ikiraro.
Ibi byabereye mu Kagari ka Saburunduru, mu Murenge wa Cyahinda, mu Karere ka Nyaruguru, aho umukobwa w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri G.S Saint Laurent Cyahinda ukekwaho gukuramo inda nyuma umwana akamujugunya hejuru y'ikiraro kiri mu rugo iwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Aphrodis Nkurunziza, avuga ko iki kibazo cyamenyekanye ku wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, ahagana Saa Sita z’amanywa, ubwo habonekaga umurambo w’umwana wari wajugunywe.
Yagize ati: “Abagenzuzi basanze uwo mwana yari afite hagati y’amezi atatu n’ane. Inda yari itaragaragara ku buryo nta muntu wari gukeka ko atwite.”
Ubuyobozi buvuga ko uwo mukobwa ngo yari yaraye akuyemo inda, nyuma akayizingazingira mu ipantalo ye akayijugunya hejuru y’ikiraro hafi y’urugo iwabo. Nyuma y’aho, ababyeyi be bamenyesheje inzego z’umutekano, ari na bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.
Ubwo yabazwaga n’inzego z’ubugenzacyaha, uyu mukobwa ngo yemeye ko ari we wafashe umwana akawupfunyika, ariko avuga ko atari azi ko yari atwite.
Yakomeje avuga ko ubwo yari mu rugo atetse yumvise mu nda haramurya, ajya mu bwiherero, hanyuma akabona ibintu bitunguranye atari asobanukiwe.
Ku bijyanye n’uwamuteye inda, yavuze ko yigeze gufatwa ku ngufu n’umuntu atazi ubwo yari yagiye kwahira, ariko ko atigeze abibwira ababyeyi be, akavuga ko yumvaga nta ngaruka zabaho.
Bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuga ko hari ibihuha bivuga ko uwo mukobwa ashobora kuba yaratewe inda n’umwarimu wigisha ku kigo yigagaho, nubwo ibi bitaremezwa n’inzego z’ubugenzacyaha.
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’uwabigizemo uruhare, ndetse hanarebwa ingamba zo kurushaho kurinda abana n’urubyiruko ihohoterwa n’ingaruka zaryo.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryo mu 2018 no mu itegeko ngenga rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019 gukuramo inda ntibyemewe. Gusa harimo ubutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda. Ingingo ya 125 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda bikozwe kubera impamvu zemewe.
Icyakora iryo tegeko risobanura ko gukurirwamo inda, bikorwa na muganga wemewe na Leta.
Like This Post? Related Posts