Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, barashinja bamwe mu bana kwambura ubuzima ababyeyi babo kubera amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Abagaragaza iki kibazo ni abaturage batuye mu Murenge wa Mushonyi na Ruhango, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba.
Aba baturage bavuga ko babangamiwe n'amakbirane ashingiye ku mitungo agaragara hagati mu bagize umuryango kuko hari abamaze kuhasiga ubuzima.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV yagize ati:"Hari umugabo wapfuye witwa Shangara wari utuye hano hafi I Mushonyi kandi yishwe n'umwana n'ubu arafunze. Hari umugabo witwa Rushingubone wari utuye munsi yo ku Murenge yishwe n'umuhungu we amuziza ko atamuhaye amafaranga yo kugura igare. Abo bose bishwe n'abana babo."
Undi muturage yakomeje avuga ko hari umusaza wagurishije inka amafaranga ibihumbi 400.000 Frw, yumvikana n'umugore we ko agiye agiye kugira indi nka hanyuma amafaranga asagutse bakayahahamo ibindi ariko aza gutungurwa ni uko yahamagawe abwirwa ko umuhungu we yishe Se amuziza ayo mafaranga.
Yagize ati:"Umusaza yari agiye kujyana n'umuhungu we kugura indi nka mu gihe bari kwitegura uwo muhungu we abonye ayo mafaranga ibihumbi 400.000 Frw ahita afata Se aramuniga aramwica."
Uretse aba bana batatu bishe ba Se babahora imitungo aba baturage banavuga ko hari n'umugabo uherutse gutaha nijoro agashaka kwica umugore amuziza ko atamuhaye amafaranga ibihumbi 10.000 Frw.
Yagize ati:"Umugabo yatashye Saa Sita z'ijoro, abaza umugore amafaranga ibihumbi 10.000 Frw atamuhaye kuko hari ibyo yari yagurishije bakamuha ibihumbi 30.000 Frw hanyuma agahamo umugabo we ibihumbi 20.000 Frw andi 10.000 Frw arayahahisha maze umugabo akamusaba nayo yandi kandi yarayakoresheje."
Yakomeje avuga ko umugore yabwiye umugabo ko ntayo afite kuko yayahahishije ati:"Ahubwo njye ko ibihumbi 10.000 Frw nayahahishije wowe ibihumbi 20.000 Frw wayakojeje iki? Ubwo se urumva ataramurenganyije?"
Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Umuganwa Marie Chantal, avuga ko mu rwego rwo kugira umuryango ubanye neza kandi utekanye hakorwa ubukangurambaga abaturage bakamenya ibibi byo kubana mu makimbirane ndetse ni uko bayirinda.
Ati:"Igikorwa ni ukwigisha umuryango ko ugomba kubana neza wirinda amakimbirane ariko n'abafite amakimbirane tukabegera tukabereka uburyo bagomba kubana neza."
Amakimbirane mu muryango Nyarwanda ni ikibazo gihangayikishije
Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana, umwana wishe umubyeyi cyangwa uwakoze ibindi bikorwa byindengakamere biganisha ku kwica.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi, aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.