Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Nibwo ?Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Anastase Habiyakare wari umuganga kuri Gereza ya Nyarugenge, akekwaho kugurisha imiti rwihishwa igenewe kuvura imfungwa n’abagororwa.
Si iki cyaha gusa akurikiranyweho kuko ari no gukorwaho iperereza ku byaha birimo kumena amabanga y’akazi, gusaba no kwakira indonke ndetse no kunyereza umutungo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko uwo muganga yafashwe ku cyumweru tariki 13 Kanama, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe agitegereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Yavuze ko uyu muganga yasabaga imiti avuga ko agiye kuyifashisha mu kuvura imfungwa n’abagororwa we akayijyana kuyigurisha ku bafite farumasi hanze ya gereza.
Uyu muganga kandi ashinjwa gufata nabi amadosiye y’abarwayi ndetse no gukoresha telefone binyuranye n’amabwiriza ya gereza
Like This Post? Related Posts