Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023, Nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, yavuze ko yahagurukiye ikibazo cya bamwe mu batwara abagenzi kuri Moto batagira impushya (Permis de Conduire).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superitendenti Karekezi Twizere Bonaventure yabigarutseho,Ubwo habaga ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro bugamije gukumira no kurinda impanuka zo mu muhanda.
Ati “Ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro burakomeje, kugira imyumvire y’abantu ihinduke ari nako dusigasira umutekano wo mu muhanda, abawukoresha bose kugira ngo bagende batekanye. Ku batwara Moto batagira ibyangombwa bagomba kumenya ko ari amakosa, kandi kubarwanya turabikomeje aho bava bakagera, turasaba abatagira impushya kumenya ko Leta yashyizeho gahunda yo kuzikorera kugira ngo bazibone.
Bibukijwe ko ahariho hose mu gihugu harimo kubera ibizamini, kugira ngo babone impushya babasaba kuzishaka kuko batazigera bahwema gushakisha abatwara ibinyabiziga batagira ibyangombwa nkuko Rwandanews24 ibitangaza.
Uretse abatwara Moto, muri ubu bukangurambaga, Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bibukijwe gucana amatara y’imbere mu modoka kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kugira ngo hakumirwe ubujura no gukorakora ab’igitsina byakorwaga na bamwe mu bagabo bishingikirije umwijima.
Abanyamaguru bakoresha umuhanda nabo basabwe kwitwararika mu gihe cyose bakoresha umuhanda, bakirinda kwambuka Zebra Crossing batavugura kuri za terefone.
Like This Post? Related Posts