Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Mu ijoro ryo Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Nibwo hasohotse amakuru avuga ko Ntirenganya Sereveriyani, umukuru wumudugudu wa Musimbi akagali ka Juru mu murenge wa Gahini akarere ka Kayonza yakubiswe n’abaturage bapfa indaya.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu mugudu wa Musimbi barimo abatungwa agatoki ko ari bo basagariye mudugudu ndetse n’ abakora umwuga wirondo muri ayo masaha yo mu gicuku, bavuga ko uyu mudugudu yari yanywereye mu kandi kabari ahubwo mu gutaha aca ku kandi kabari ari naho yasanze umwe mu bari mu kabari ari kumwe n’umugore bivugwa ko yari inshoreke ya mudugudu.
Amakurtu aturuka muri ako kabari avuga ko mudugudu yahise agira umujinya agahita ategeka nyiri kabari guhita afunga akabasohora hanze ari nako yabwiraga abari mu kabari aho ko agiye guhita afunga uyu musore bivugwa ko yari yasohokanye uwo mugore wabakomanyije imitwe yigaramiye.
Nyuma yo kubona ko akabari gafunzwe kwaba ari uguhohotera nyirako kandi ikibazo cyari uwakanyweragamo, wa musore yasabye mudugudu kureka nyiri kabari ahubwo agahita avaho agataha akareka guteza umutekano muke nkuko ubuyobozi bwabivugaga.
Mudugudu ngo yahise yadukira wa musore nawe amufata mu mashati noneho imirwano itangira gutyo biviramo uwo musore gukomeretswa inkoni ya mudugudu ubwo yayimukubitaga mu mutwe nkuko umwe mu bakorana nawe ku munara yabihamirije BTN ku murongo wa Telefoni.
Uyu muturage waduhaye amakuru, avuga nko nyuma yuko mudugudu akubise mugenzi we inkoni mu mutwe byamuteye uburwayi ku buryo no gukora akazi byari byanze kandi ariho akesha imibereho ye.
Ati "Mudugudu yamukubise inkoni mu mutwe ubwenge buragenda ariko kubwo amahirwe arongera amera neza. Kuva yakubitwa ntiyongeye kugira nivcyo akora kuko yaribwaga cyane ku mutwe".
Ku mashirakinyoma BTN yageragegeje kuvugana na nyirubwite ushinjwa gukubita umuturage bapfa indaya yagize icyo ayitangariza.
Ku murongo wa Telefone n’umukuru w’umudugudu wa Musimbi, Ntirenganya Sereveriyani yahakanye ayo makuru avuga ko yakubiswe kubera indaya ahubwo avuga ko yahohotewe ndetse yamaze kugeza ikirego mu Rwego rwIgihugu rwUbugenzacyaha mu Rwanda,RIB.
Yagize ati hari mu masaa Sita niminota makumyabiri zijoro kuri uyu wagatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 ubwo twarikumwe nabanyerondo turiho dufungisha utubari twa curangaga Radio harimo urusaku rwinshi, hanyuma harimo abagabo bubaka umunara muri ako kabari bahita batangira ku dukubita nibwo nahise nirukira murugo nabwo barahansanga batangira gukubita urugi, mu gitondo nibwo nagiye gutanga ikirego kuri RIB bara cyakira.
Akagari gatangaza iki kuri iki kibazo?
Byagenze gute ngo Mudugudu aterwe iwe murugo?
INKURU IRAMBUYE NI MUKANYA!!!!