Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku wa mbere tariki ya 14 Kanama 2023, Nibwo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itatu yo mu Karere ka Bugesera ndetse n’ab’utugari icumi, bahagaritswe mu nshingano by’agateganyo bazira umwanda ukabije ugaragara aho bayobora.
Uku guhagarikwa by’agateganyo, bije nyuma y’ubugenzuzi bw’isuku buri gukorwa n’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera na Guverineri Gasana Emmanuel.
Guverineri Gasana Emmanuel, ubwo yaganiraga n’abacuruzi bo mu Mujyi wa Nyamata ku ngamba zirimo kugira umujyi usobanutse kurushaho urangwa n’isuku, umutekano no gutanga serivisi nziza ku bawugana, yagarutse ku banyamabanga Nshingwabikorwa bahoze bayobora imirenge ya Nyamata, Ntarama na Gashora bahagaritswe mu nshingano nubwo atabavuze amazina.
Guverineri Gasana yavuze ko aba bayobozi bahagaritswe mu nshingano bazira umwanda ugaragara aho bayoboraga, ashimangira ko bagenzuye bagasanga uwo mwanda uturuka ku burangare bw’abayobozi.
Ati “Abayobozi bamwe bandikiwe inzandiko z’integuza za nyuma kugira ngo ntibazongere kwisanga mu kibazo nk’iki. Abayobozi b’utugari bagera ku icumi na bo bandikiwe, mu gihe abayobozi b’imirenge batatu bahagaritse, abandi bayobozi bo ikibazo cyabo kiracyakurikiranwa.”
Guverineri Gasana yavuze ko kuri ubu bihaye icyumweru cyose cyo kugenzura isuku mu dusantere two mu Karere ka Bugesera, bakazanareba kandi ibijyanye n’imiturire n’akajagari muri aka Karere, abayobozi ngo bazajya bagaragaraho kugira uburangare mu gutuma umwanda uhagaragara bazajya babihanirwa nkuko Igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko kimwe mu byatumye aba bayobozi bahagarikwa ngo harimo kuba Umujyi wa Bugesera uri gukura ariko ntibashake gukurana na wo.
Yakomeje avuga ko benshi bagiye basanga aho bayobora hagaragara umwanda kandi bifuza kugira Bugesera nziza ifite isuku.
Nubwo uyu muyobozi atavuze abahagaritswe, amakuru yizewe avuga ko abahagaritswe ari abanyamabanga Nshingwabikorwa bahoze bayobora imirenge Nyamata, Ntarama na Gashora.
Si muri iyi ntara yIburasirazuba isuku iri kugenzurwa gusa kuko no mu mujyi wa Kigali abayobozi baho ntibasinziriye.
Hari namakuru tukiri gutohoza neza avuga ko hari bamwe mu bayobozi bo mu mujyi wa Kigali batangiye kuryozwa umwanda ugaragara aho bayobora.