• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Mu mpera z’icyumweru gishize, Nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye muri Afurika y’Iburasirazuba Dr. Stergomena Tax, yatangaje ko ububiko bw’amadosiye  z’ababuraniye i Arusha ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 buzashyikirizwa Tanzaniya imanza zirangiye.

Yabitangarije abanyamakuru mu Kigo Mpuzamahanga cy’Inama cy’Arusha (AICC), aho yagize ati: “Imanza zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ziracyakomeza.”

Yasubizaga ibibazo byabajijwe n’ibitangazamakuru bijyanye n’imiterere y’ububiko bwabaye ishiraniro ku hashobora gukomeza kuba ishyinguranyandiko hagati ya Tanzania, u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.

Dr. Tax yavuze ko abizi neza, yaba inyandiko zagizwe ibanga n’izashyizwe ahagaragara kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, zizashyirwa mu maboko ya Tanzania. Ibyo ngo bizakorwa igihe imanza zose zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi ziburanishirizwa i Arusha muri Tanzania n’i La Hague mu Buholandi.

Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko (IRMCT), ni rwo rwasigaranye dosiye z’imanza zaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) nyuma yo guseswa mu mwaka wa 2015.

Dosiye zose zirimo inyandiko, amashusho, amajwi n’ibindi byose bigaragaza ubuhamya bwatanzwe mu gihe cy’iburanisha, bishobora kuba biri ku cyicaro cya AICC ari na ho harangwaga ibyumba by’urukiko rwa ICTR.

Minisitiri Dr. Tax yahamije ko n’iyo ishyinguranyandiko rizaguma muri Tanzania nta kizabuza ko rizaba rifunguriwe Isi yose kugira ngo ababikeneye bose babe bashobora kubona amakuru ku manza zaciwe n’ibihamya byashingiweho mu gufata imyanzuro yafashwe ku muntu wese waburaniye i Arusha.

Ati: “Ubu bubiko burihariye kuko mu mateka y’ikiremwamuntu habayeho inkiko za Jenoside nk’izi eshatu gusa.”

Bumwe mu bubiko bweguriwe miliyoni z’Abayahudi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi. Iherereye ahitwa Auschwitz muri Polonye, higeze kwigarurirwa n’Abadage ubwo bahateraga mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Ubundi bubiko burimo gutegurirwa kwakira inyandiko z’imanza zaburanishirijwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwahoze i Yugosilaviya (ICTY), rwitaga cyane ku bashinjwaga uruhare muri Jenoside yabereye i Bosnia-Herzegovina mu myaka ya 1990. 

Dr. Tax yanahishuye ko Tanzania ishishikajwe no guhindura ishyinguranyandiko  ry’imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi rikaba Ingoro Ndangamurage, ari na ho abantu baturutse imihanda yose ku Isi bajya bazisanga. 

Amagambo ya Dr. Tax aje nyuma y’amezi atatu gusa Umuyobozi Mukuru wa IRMCT ikorera muri Arusha, avuze ko ububiko buvugwa bukomeje kuba umutungo wa Loni.

Abubacar Tambadou, Umwanditsi wa IRMCT, yashimangiye ko icyemezo cy’aho ishyinguranyandiko rigomba kubikwa gishingiye ku mwanzuro w’Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi ubwo yasuraga u Rwanda.

Yagize ati: “N a nyuma yo gupfundikira imanza nyinshi zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsii, ububiko buzakomeza kuba umutungo wa Loni.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments