Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Nyuma yuko ku itariki ya 17 Nyakanga uyu mwaka wa 2023, mu Murenge wa Mushishiro akarere ka Muhanga ubwato bwari butwaye abana 13 burohamye 10 muri bo bakitaba Imana, uwari ubutwaye yasabiwe igifungo cy’imyaka 2 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Kanama.
Ni mu rubanza rwabereye mu ruhame aho icyaha cyabereye mu Murenge wa Mushishiro ariko rukazasomwa tariki 15 Kanama 2023 ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruregwamo Ndababonye Jean Pierre ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi butagambiriwe bwahitanye abana 10 muri 13 bari mu bwato bwarohamye muri Nyabarongo hagati ya Ngororero na Muhanga wasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.
Ndababonye ashinjwa kuba abo bana yari abajyanye mu mirimo kandi badafite imyaka y’ubukure, kuba yarahaye umwana umwe muri bo ngo atware ubwato, kuba yarabatwaye atabimenyesheje ababyeyi babo ndetse akarenza umubare w’abari bemerewe kubugendamo.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ndababonye yarengeje umubare w’abantu batatu nyir’ubwato yari yamubwiye ko ari bo babujyamo.
Ubushinjacyaha bishingiye kandi ku birego by’ababyeyi baburiye abana mu irohama ry’ubwo bwato, bavuga ko Ndababonye atari abigambiriye.
Umushinjacyaha avuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ubwo bwato bwari bwaratobotse, ndetse ibimenyetso by’imibiri ya ba nyakwigendera 10 yapimwe kwa muganga byaragaragaje ko bishwe n’amazi.
Abana batatu barokotse bavuga ko babugiyemo Ndababonye ababwiye ko agiye kubaha akazi ko kwikorera amategura kandi ko bagihaguruka ubwato bwinjiyemo amazi, kuko bwari bwarasadutse hanyuma bakarohama.
Ubushinjacyaha bushingiye kuri ibyo bimenyetso, bwasabiye Ndababonye igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko rwavuze ko Ndababonye yishe itegeko ry’umurimo riteganya imirimo ibuzanyije ku bana batarageza imyaka 18.
Ndababonye yavuze ko ibyo yakoze atari azi ko bibujijwe, asubiza ko asaba imbabazi kandi ko ibyabaye bitamuturutseho, akemera icyaha agasaba imbabazi.
Ati: “Ndumva rwose icyaha nkemera.
Rwose ni ikosa nabirenzeho ntabizi, ndabisabira imbabazi”.
Urukiko rwasabye ubushinjacyaha kuba ragabanya ibihano hakaba hanabaho gusubika igihano cyahawe Ndababonye kuko yabikoze atabizi, umushinjacyaha arabihakana, amusabira ko afungwa.
Like This Post? Related Posts