Umugabo wari usanzwe yishyuza imisoro mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, yaguye mu mwobo wahoze ari ubwiherero apfiramo, abaturage batungurwa no gusanga hari umukobwa umuryamye hejuru.
Uyu mugabo yapfuye
mu ijoro rishyira tariki ya 26 Ukuboza 2025, mu Kagari ka Nkanga.
Umugabo wasanzwe mu mwobo yapfuye yari afite imyaka 50, akaba
yari asanzwe yishyuza imisoro muri uyu Murenge wa Sake, umukobwa basanze amuri
hejuru afite imyaka 29. Uyu mugabo yari afite umugore n’abana.
Bamwe mu baturage batabaye, bavuze ko babasanze baguye mu cyobo
cyahoze ari ubwiherero kiri ahantu mu rutoki iruhande rw’akayira gato. Bakeka
ko nyakwigendera n’uwo mukobwa bari bari gusambana bakagwamo kuko ngo bari
biriwe basangira inzoga.
Umwe mu baturage wabibonye biba yavuze ko uwo mugabo yasohokanye
n’uwo mukobwa kuri Noheli bajya kwiyakira, nyuma ngo ubwo bari batashye basanze
baguye mu cyobo, umugabo ari hasi umukobwa amuri hejuru.
Ati “ Ikintu twakoze ni ubutabazi bwo kubazamura, umwe
twamuzamuye dusanga yapfuye undi twamuhungije tubona agaruye ubuzima.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko
ibyabaye kuri abo baturage babifata nk’impanuka.
Yagize ati “Amakuru twayamenye mu masaha y’ijoro ryakeye, icyobo cyari hafi y’ahari inzira abantu banyuramo, ni impanuka. Umwe yitabye Imana undi ajyanwa ku kigo nderabuzima akomereza ku bitaro bya Kibungo kugira ngo yitabweho n’abaganga.’’