• Amakuru / MU-RWANDA


Rubanguka Augustin w'imyaka 35 y'amavuko wo Karere ka Ngoma yapfuye urupfu rutunguranye nyuma yo guhamarwa na bagenzi be ngo basangire akabenzi aho bari bari ku gasantere yamara kukarya akikubita hasi bikamuviramo urupfu.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Ukuboza 2025, mu Mudugudu w'Isangano, mu Kagari ka Ruriba, mu Murenge wa Rukira, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba. 

Abaturage bavuga ko batunguwe n'urupfu rwa nyakwigendera wapfuye nyuma yo kurya amafunguro yasangiye na bagenzi ku gasantere agahita yikubita hasi agangira kuruka inyama yari amaze kurya.

Umwe yagize ati:"Ikintu cyadutunguye ni uko ari urupfu rwadutunguye, baduhamagaye batubwira ko bamujyanye kwa muganga bagejejeyo ahita apfa. Twabonye umurambo we ntabwo twigeze tuvugana na we."

Umugore wa nyakwigendera avuga ko ataramenya neza icyo umugabo we yazize kuko yahamagawe abwirwa iby'urupfu rwe.

Yagize ati:"Bampamagaye babwira ngo ni nohereze amashuka birarangiye. Ariko ngo bageze kwa muganga bagezeyo basanga umuganga wari kubafasha yari ku wundi murwayi, maze uwo bahamagaye ahagera byarangiye kandi ubusanzwe nta yindi ndwara yagiraga y'icyorezo."

Umwe mu baturage basangiye na nyakwigendera asobanura uko byagenze yagize ati:"Yatugezeho ariko mbere y'uko angeraho yabanje kugera kuri mukuru we wundi witwa Ndagijimana Andre n'uwitwa Mugisha bazananye. Nkimara kumuhamagara nkamubaza ko yambuze yarabwiye ngo nakubuze ngo tujyane kwa Butera kurya akabenzi, ndamubwira nti nari ndi kwa Butera ako nari nakoresheje nari nkasoje ngiye kuzamuka. Hanyuma arabwira ati se wantegereje gato nkahagusanga ko mfite akagare (igare) tugasangira ndavuga nti ntakibazo niba ufite igare bitari butinde tebuka."

Yakomeje avuga ko mbere y'uko nyakwigendera ahagera habanje kugera mukuru we na Mugisha bashyirishaho komande ...akimara kuza twahise dusangira brochette 4 buri wese afata imwe turarya ariko tunasangira icyo kunywa, dusoje haciyemo nk'iminota 5 asohoka hanze nk'ugiye kwihagarika ariko twe twicaye mu gikoni mo imbere ...haciye n'iminota 10 twumva abantu bo hanze bari kuvuza induru, dusohotse dusanga ni Rubanguka yikubise hasi arimo araruka za nyama amaze kurya ziri kugaruka zica mu mazuru no mu kanwa. 

Twagerageje gufata mu gatuza kuko umuntu uri kuruka aba akoresha imbaraga nyinshi... hanyuma duhita tumujyana kwa muganga tumugejeje mu muryango atangira ku bwira ati Charles ndapfuye, turakomeza n'umusekirite wari umunteruje tumugejeje ku gitanda arabwira ati ndapfuye, niryo jambo rya nyuma yabwiye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yavuze ko bagitegereje igisubizo cya muganga kugira ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.

Umurambo wa nyakwigendera Rubanguka wahise jyanwa gupimwa mu Mujyi wa Kigali mu Kigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI), kugira ngo hazamenyekane icyo nyakwigendera yazize.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments