• Amakuru / MU-RWANDA


Umusaza w’imyaka 65 y'amavuko witwa Rubagumya Jelas wo mu Mugesera, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yasanzwe yapfuye amanitse mu giti cy’igifenesi, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana.

Umurambo w'uyu musaza wagaragaye uhambirijwe umugozi w’inzitiramibu mu giti cy’igifenesi, mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Gisenyi, mu Kagari ka Nyamugari, mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Abaturage batuye muri aka gace bavuze ko bakeka ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe n’abarimo umugore we bitewe n’uko yari aherutse gukubita ifuni uyu mugabo ariko ntiyapfa.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bazindukiye ku nkuru y'akababaro ivuga ko umusaza Rubagumya yapfuye yiyahuye.

Bati:"Nahaciye mu gitondo ngiye gukama inka z'ababyeyi numva ngo yiyahuye, nta wamenya uko byagenze, yari yambaye ubusa ari ahuntu ku giti cy'igifenesi. Kwiyahura ni bibi cyane kuko bisiga umurage mubi mu bana, abantu bakajya bavuga ko se yiyahuye ugasanga bibaye igisebo kuri bo no ku muryango muri rusange."

Undi muturage yakomeje agira ati:"Twamenye amakuru ko yatabarutse yiyahuye, ariko kwiyahura si wo muti wakemura ikibazo ahubwo u Rwanda ni rugari ushobora no kureba aho ujya aho kwiyahura. Iyo mu rugo hari amakimbirane abantu baba bagomba kwegera ubuyobozi bukabafasha amakimbirane kuyareka aho kugira ngo bigere aho umwe yiyambura ubuzima."

Ku rundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko uyu musaza yishwe nyuma yo kugabana amafaranga ibihumbi 500 Frw, ayo mafaranga akaba ari yo yabaye intandaro y'amakimbirane hagati Rubagumya n'umugore we. Ngo umugore yashatse kuyabika, ariko umugabo arabyanga, bituma batangira gushwana bikomeye.

Mu bakekwa kandi, harimo abasore babiri babanaga n’uyu muryango, bivugwa ko bari bafitanye umubano wihariye n’umugore wa nyakwigendera Rubagumya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemereye ko koko umurambo uw'uwo musaza wagaragaye.

Yagize ati:"Nibyo umurambo wagaragaye ariko amakuru arambuye mwayahabwa na RIB kuko hari ababa bavuga ko ashobora kuba yishwe abandi bakavuga ko ashobora kuba yiyahuye."

SP Hamdun yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa kwa muganga kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyaba cyamwishe mu gihe iperereza rigikomeje.


Amakimbirane mu muryango Nyarwanda ni ikibazo gihangayikishije cyane 

Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana, umwana wishe umubyeyi cyangwa uwakoze ibindi bikorwa byindengakamere biganisha ku kwica.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.

Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi, aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments