Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikirinye umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y'amavuko wishe umugore mugenzi we amuteye icyuma mu ijosi.
Icyaha akurikiranyweho cyabaye ku wa 26 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Gatorwa, mu Kagari ka Cyabararika, mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru.
Nkuko byemezwa n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, uyu mugore yanyweye inzoga arasinda ashyamirana na musaza we bararwana. Ubwo undi mugore yababona barwana akaza kubakiza, uregwa yamuteye icyuma mu ijosi aramwica.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha, Asobanura ko atari agambiriye gutera icyuma uwaje kubakiza, ko ahubwo yashakaga kugitera musaza we.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts