• Amakuru /


Ihuriro AFC/M23, rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, ryateguje ko nyuma y’ibitero byagabwe na Leta ya Kinshasa ahagana saa mbiri n’iminota itatu (8h03), kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, bigahitana abaturage benshi, rigiye kwirwanaho hagamijwe kurinda abaturage.

AFC/M23 ishinja Leta ya Kinshasa kwica abaturage b'inzirakarengane n'ibyaha by’intambara bikomeye.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, rivuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryarashe uduce dutuwe cyane n'abaturage twa Bibwe, Chytso, Hembe n’utundi duce turi hafi hakoreshejwe dorone CH-4 ndetse n’indege ebyiri z’intambara za Sukhoi-25.

Rigira riti:"Saa 8h03? igitero cya dorone CH-4 cyarashe Nyange n’ibice biyegereye bituma hapfa abasiviri benshi."

Iryo tangazo rikomeza rigira riti:"Ibi bitero, ivangura rishingiye ku moko n’ikwirakwizwa ry’amagambo y’urwango bituruka i Uvira, twiyemeje guhera ubu kwirwanaho no kurinda abaturage bacu kandi tukarandura burundu ikibahutaza haherewe aho gituruka hose."

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwasuzuguye imbaraga zose z’ubuhuza zashyizweho n’abayobozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Riti:"Kinshasa ishyize imbere mu gusenya inzira y’amahoro mu biganiro bya Doha, igaragaza ko yahisemo gukoresha intwaro."

Tariki ya 11 Kanama 2025, AFC/M23 yari yatangaje ku mugaragaro, inamenyesha umuryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangije intambara ku buryo bweruye.

AFC/M23 iramagana Isi ikomeje kwigira ntibindeba ndetse n’Imiryango mpuzamahanga n’irengera uburenganzira bwa muntu ikomeje kurebera ubwicanyi bukomeje gukorerwa benewabo.

Ihuriro AFC/M23 ritangaje ibi mu gihe muri Kivu y’Amajyepfo hakomeje imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’Abarundi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments