• Amakuru / POLITIKI

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023, Nibwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye intumwa ziturutse muri Gambia zirimo na Nyakubahwa Muhamma B.S. Jallow, Visi Perezida w'iki gihugu.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’ihuzabikorwa, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje.

U Rwanda na Gambia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, aho muri Kamena ya 2022, Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.

Amb. Karabaranga asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments