• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa 26 Ukwakira 2023, Nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Nzeyimana Alain wari umaze igihe ayobora Itorero Inganzo Ngari witabye Imana azize uburwayi.

Amakuru avuga ko Nzeyimana yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye.

Nzeyimana ni umwe mu bashinze Inganzo Ngari ryabaye rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Inganzo Ngari, Ni itorero rigizwe n’abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye ab'igitsinagore n'igitsinagabo.

Ni itorero rizwi cyane n'abatari bake kuko ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw’umuco w’u Rwanda mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments