Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yahaye Ingabo za Uganda (UPDF) imodoka nshya 10 zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Pickup, mu rwego rwo kongerera ubushobozi ibikorwa bihuriweho byo kurwanya umutwe wa ADF mu burasirazuba bwa Congo.
Izi modoka zashyikirijwe ubuyobozi bwa UPDF mu muhango wabereye i Beni mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru. Guverineri w'iyo ntara, Maj. Gen. Somo Kakule Evariste, wari uhagarariye Perezida Tshisekedi, yavuze ko iyi nkunga ari ikimenyetso cy'ubufatanye bukomeje kuranga RDC na Uganda mu guhangana n'umutekano muke uterwa n'umutwe wa ADF.
Yashimangiye ko ibikorwa bihuriweho n'ingabo za RDC (FARDC) na UPDF byafashije kuzamura umutekano mu bice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo, bituma abaturage benshi basubira mu ngo zabo nyuma yo guhunga ibikorwa by'urugomo.
Ku ruhande rwa Uganda, Maj. Gen. Stephen Mugerwa, uyoboye umutwe wa UPDF uri muri Operation Shujaa, yashimiye Perezida Tshisekedi kuri iyo nkunga, avuga ko igaragaza icyizere n'ubufatanye buri hagati y'ibihugu byombi. Yanavuze ko UPDF na FARDC bazakomeza guhiga abarwanyi ba ADF kugeza batsinzwe burundu.
Operation Shujaa yatangiye mu Ugushyingo 2021 nyuma y'ibitero by'iterabwoba umutwe wa ADF wagabye muri Uganda. Kuva icyo gihe, ubuyobozi bwa gisirikare buvuga ko ibikorwa bihuriweho byagabanyije ubushobozi bw'uyu mutwe, abaturage benshi bagasubira mu byabo, bamwe mu bashimuswe bagatabarwa, ndetse bamwe mu bayobozi ba ADF bakicwa.
Abayobozi bavuga kandi ko umutekano wiyongereye watumye amashuri yongera gufungura mu bice bimwe na bimwe, ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati ya Uganda na RDC burazamuka, ndetse imihanda irimo Beni–Kasindi, Beni–Biakato, Biakato–Mangina na Luna–Komanda ikubakwa cyangwa igasanwa, bikorohereza urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa hagati y'ibihugu byombi.