• Amakuru / MU-RWANDA

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) rwatangaje ko rwahagaritse ibikorwa by’inganda 47 zikora ibinyobwa bisembuye nyuma yo gusanga zitujuje ibisabwa mu mabwiriza agenga umutekano n’ubuziranenge bw’ibinyobwa.

 Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 03 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gikurikira igenzura ryakozwe ndetse n’itangazo ryabanje gusohoka ku wa 02 Kanama 2026 ryerekeye ifungwa ry’inganda zikora ibinyobwa bisembuye.

 Rwanda FDA yavuze ko mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, yategetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izi nganda ziri ku Mugereka wa II bihita bikurwa ku isoko, ndetse abakora n’ababicuruza bagahagarika ibikorwa bifitanye isano n’ibi binyobwa.

 Urwo rwego rwategetse kandi abafite ibi binyobwa mu bubiko cyangwa mu maduka kubisubiza aho byakorewe cyangwa bakabihereza ababikwirakwiza, mu gihe abakora ibi binyobwa basabwe kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu uhereye igihe itangazo risohokeye.

 Mu nganda zafatiwe iki cyemezo harimo Yego Manufacturers Ltd, Kasesa Distillers and Distributors Ltd, Akeza Karigura No.1 Ltd, Umuhigo Ryohera Ltd, Rutsiro Honey Ltd, Indakamirwa Ltd, Rottwyler Beverages Ltd, SPIC Ltd n’izindi nyinshi.

 Rwanda FDA yibukije ko kutubahiriza aya mabwiriza bizahanwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigenga, inasaba abaturage kutagura cyangwa kunywa ibinyobwa bikomoka kuri izi nganda ndetse n'izindi zizatangazwa nyuma y'igenzura rigikomeje.





 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments