Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, ni bwo mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo Akarere ka Musanze, umugabo witwa Nsengiyumva Jean Paul yaguye mu gico cy'amabandi aramukubita amugira intere.
Amakuru avuga ko, abo bajura ubwo bari mu murima bari bari kwiba ibirayi, bari bitwaje intwaro gakondo zirimo n’imihoro.
Noneho bakimara kubona nyiri umurima aje, baramusanganira baramurwanya kugeza ubwo bamukomerekeje ku gahanga nkuko ikinyamakuru Umurunga kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Nsengiyumva ngo yagerageje kuvuza induru mu kanya gato uwitwa Habimana wari uje kumutabara ya mabandi nawe aramwanjama amutema ku kiganza.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yabwiye KigaliToday dukesha iyi nkuru ko Nsengiyumva yahise agezwa kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Busogo, aho ari kwitabwaho akaba ari koroherwa.
Ati “Nsengiyumva yavuye iwe agiye kureba uko imyaka ye y’ibirayi imeze, ageze mu murima asangamo abajura, mu kumurwanya bamutera ibuye akomereka ku mutwe barirukanka, yagejejwe kwa muganga ubu ameze neza, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura turacyabashakisha hari n’abo twafashe”.
Like This Post? Related Posts