Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu zo kongera iminsi yo gufungwa by’agateganyo ari uko bugikora iperereza no gukusanya ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.
Bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana.
Bwasabye ko mu gihe Urukiko rwongereye Kazungu Dennis igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo,byaba umwanya mwiza wo gukusanya amakuru n’imyirondoro ku bantu Kazungu yishe n’abo yakoreye ibyaha.
Ubuhagarariye mu rubanza yagize ati "Iminsi 30 ni ukugira ngo iperereza rigikomeje rikorwe kuko hari imyirondoro y’abahohotewe itaraboneka kugira ngo dosiye ifatweho umwanzuro wo kuregerwa urukiko."
Kazungu Dennis utari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuko hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Skype, yavuze ku byo Ubushinjacyaha bumusabiye ntacyo yarenzaho.
Ati "Niba ibyo Ubushinjacyaha busabye kugira ngo dosiye ishakirwe ibimenyetso byuzuye, ndumva nta kibazo."
Kazungu kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Mageragere aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 21 Nzeri 2023.
Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu iperereza ry’ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12 ariko ubwo yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsina gore 13 n’umuhungu umwe.
