Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
RIB yagize iti “Iperereza rirakomeje, andi makuru tuzagenda tuyabatangariza bishingiye ku byo rizagenda rigaragaza.”
CG (rtd) Gasana aherutse kwirukanywa mu nshingano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021.
Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Muri Nzeri uyu mwaka, Nibwo CG Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.
Like This Post?
Related Posts