• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023,Nibwo  mu kagali ka Amahoro mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, hatangijwe Ukwezi  kwahariwe ibikorwa by'ubukorera bushake mu rubyiruko.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n'urugendo, cyabaye ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'Akagali k'Amahoro, Intore ziri ku rugerero, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Urugaga rw'Urubyiruko Rushamikiye ku Muryango wa FPR INKOTANYI ndetse n'Urubyiruko rw'Abakorera bushake mu kagari k'Amahoro.

Uyu muhango wasigiye akanyamuneza  abaturage nyuma y'ibikorwa bizakomeza kubafatira runini mu mibereho yabo ya buri munsi.


Abitabiriye uyu muhango bagejejweho bitandukanye ariko byibandaga cyane ku muco w'ubukorerabushake usozwa n'ubusabane.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira Ibyaha mu karere ka Nyarugenge  Bwana ICYITEGETSE Venuste yasabye urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu bakora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse bakaba ku ruhembe mu kurwanya icyari cyo cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu.

Yagize Ati " Iterambere ry'Igihugu cyacu rishingiye ku mbaraga zanyu. Icyo gihe rizatangwa n'ibikorwa byiza bigamije kubaka, kuzamura imibereho y'abagituye".

Kimwe mu bikorwa bizasigara mu ntekerezo za benshi ni nkaho umuturage utishoboye utuye muri aka kagari k'Amahorowo mu mudugudu wUbuzima witwa UWIMANA Diedone, Abitabiriye iki gikorwa basize bamubumbiye amatafari arenga 150 ndetse banacukura umwobo nawo uzamufasha kbonna ubwiherero bwiza kandi bugezweho.

Abitabiriye ibikorwa:

-EHCDO Amahoro Cell  & Commissioner  of Mobilization RYVCP NYARUGENGE DISTRICT 

-Inzego z'umutekano  DASSO COORDINATOR,  RF COMMANDER Amahoro Cell.

-NYC Coordinator & Vc /Coordinator  Muhima Sector 

-Abakuru b'imidugudu  Ubuzima & Amizero.

-Intore ziri ku Rugerero. 
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments