Iyeguzwa rya McCarthy ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba- Républicains, ribaye nyuma y’itora ryabereye mu Nteko ya Amerika aho Abadepite 216 babarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates 208 ndetse n’abo mu Ishyaka ry’Aba- Républicains umunani aribo basabye ko McCarthy yeguzwa ku mwanya we mu gihe 210 bari bamushyigikiye.
Kevin McCarthy wari mu bayobozi batatu bakomeye muri iki gihugu, yegujwe nyuma y’ubusabe bwa Matt Gaetz uhagarariye Florida mu Nteko, avuga ko uyu muyobozi akorana n’Aba-Démocrates.
Biteganyijwe ko Inteko ya Amerika izahitamo undi ugomba kuyiyobora nkuko CNN ibitangaza dukesha iyi nkuru.