• Amakuru / MU-RWANDA

?Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bahangayikishijwe nabana babangavu bavuye mu miryango bakishora mu ngeso mbi.

Aba baturage baganira na BTN, Bavuze ko hashize igihe kitari gito bagaragariza ubuyobozi iki kibazo cyabana babakobwa bari gukorera umwuga wuburaya mu kagari ka Mbare muri santeri izwi ku  izina ry’i Gikorosi kandi bakabaye bari kwiga.

Iki kibazo kimaze gufata indi ntera no mu tundi tugari tugize umurenge wa Karangazi, banagishinja bamwe mu babyeyi barimo ababyara abo bana bamaramaje mu mwuga wuburaya kuko nabo inshingano bakubahirije mu muryango bazimuriye mu tubari rimwe na rimwe bigateza impaka namakimbirane hagati yabashakanye.

Umwe muri aba baturage bahangayikishijwe niki kibazo, yabwiye BTN ko igihe iki kibazo kitavugutiwe umuti hakiri kare ngo aba bakobwa basubizwe mu miryango yabo no mu mashuri, bizabyara ibindi bibazo birimo guterwa inda imbura gihe no kwanduzwa agakoko gatera Sida.

Yagize ati  Abaturage dufite agahinda cyane duterwa naba bana babakobwa bigize ibyomanzi. Ubuyobozi nibudahagurukira iki kibazo ngo gikemuke hakiri kare bizaviramo bamwe gusama inda no kwanduzwa agakoko gatera Sida.”

BTN yagerageje kuvugisha Ubuyobozi bwumurenge wa Karangazi ngo yumve niba iki kibazo bukizi nicyo bugiye kugikorera ntibyayikundira kuko umurongo wa telefoni Umunyambanga Nshingwabikorwa akoresha utemeraga, yewe inagerageje kuvugisha ubuyobozi bwakarere ka Nyagatare ntibyayikundira.

Bitewe nuburemere bwiki kibazo, Umunyamakuru yavugishije Umuyobozi Ushinzwe Guhuza Ibikorwa byUmuryango Mpuzamahanga Utegamiye kuri Leta Wita ku Burenganzira bwUmwana, CLADHO akaba nUmugenzuzi, Euvariste MURWANASHYAKA, maze avuga ko umwana adakwiye kuvutswa uburenganzira bwe kandi ko abo bana bishoye mu ngeso mbi bakwiye gukurikiranywa ninzego zubuyobozi zikamenya inkomoko yicyabiteye.

Uyu muyobozi ugira inama aba bana kwisubiraho, akomeza avuga ko inzego zibanze zikwiye gutangira amakuru ku gihe, hakamenyekana impamvu aba bana bishora mu ngeso mbi, impamvu banyiri amazu babakodesha kandi babona ko bakiri bato. Akaba yasabye abaturage guhaguruka bagafatanya nubuyozi kubikumira hakiri kare dore ko aka karere kaza imbere mu kugira abangavu benshi baterwa inda imbura gihe no kwandura agakoko gatera Sida.”

Agira ati  Ni ukuri birababaje kandi biratangaje kuba ibi byose biba ubuyobozi buhari, burebera. abaturage bahaguruke bafatanye nubuyozi gukumira ibi bintu hakiri kare kuko ejo bazisanga mu ngorane zitoroshye noneho.”

MURWANASHYAKA yasoje asaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo kuko gihangayikishije ati Nibagihagurukire. Natwe ntitwicaye tugiye kubikurikirana kandi abo bose bamenye ko iyo uhishe amakuru nkayo mabi uba ubaye umufatanyacyaha.”

Igihe icyo ari cyo cyose ubuyobozi buzaba bwagize icyo butangaza kuri iki kibazo cyaba bangavu bakodesherejwe amazu nabandi bagabo basanzwe bubatse ingo kandi batarageza imyaka yubukure tuzabibagezaho mu nkuru zacu zikurikira.

Ni inkuru ya UMUYANGE Jean Baptiste/ BTN TV mu karere ka Nyagatare

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments