• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu mujyi wa Marseille, uherereye mu majyepfo y’u Bufaransa, ahateraniye inama imaze iminsi yiga ku kibazo cy’impunzi n’abimukira mu karere gakikije inyanja ya Méditerrané. Papa Francis yifatanyije mu isengesho n’Abihayimana bo muri aka karere.

Papa Francis yasabye ko Isi yagira umuco wo kwakira no gutabara impunzi, kuko aribyo bikwiye abemera Imana, bikanagaragaza ubumuntu n’iterambere.

Muri iyi nama yahuje Abepiskopi Gatolika 70 bo mu karere gakikije inyanja ya Méditerrané, hatumiwemo kandi abahagarariye urubyiruko 120 bafite imyaka hagati ya 20 na 35, inatumirwamo n’abayoboke bo mu yandi madini.

Vaticannews dukesha iyi nkuru, yatangaje ko uru rugendo rugamije gukangurira abakuru b’amadini na Kiliziya, kugira uruhare mu gufasha no kwita ku bimukira n’impunzi baza muri aka karere, abenshi muri bo bakaba ari abaturuka ku mugabane wa Afurika baba bambuka iyi nyanja bagana ku mugabane w’u Burayi, mu rwego rwo kujya kuhashakira imibereho.

Papa Fransisiko asoza uru ruzinduko kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri, avuga ko ubufatanye mu kwita kuri aba bimukira, ari ikimeneyetso cy’ubuvandimwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments