• Amakuru / MU-RWANDA
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, Nibwo mu murenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo habaye ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge n’ubuzererezi.

Ubu bukangurambaga bwahurije hamwe urubyiruko rwahoze rugororerwa mu bigo ngorora muco n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, bubaye nyuma yo kubona imibereho mibi, ingesombi, guhangayika akenshi bitewe n’amakimbirane aturuka mu muryango hagati y’abashakanye agira ingaruka mbi ku buzima bw’abana rimwe na rimwe bayoboka inzira z’ubuzererezi bwo ku muhanda no kwishora mu biyobyabwenge.

Bamwe mu rubyiruko rwari aha, bagaragaje ishusho y’imibereho mibi abanywa ibiyobyabwenge baba barimo ndetse n’ubuzima bukakaye abana baba ku muhanda babamo.

Bavuga ko, akenshi umuntu anywa ibiyobyabwenge agamije kwiyibagiza ibibazo aba yahuye nabyo rimwe na rimwe bivuka mu makimbirane yo mu muryango ari hagati y’abashakanye.

Ndacyayisenga Ismaël, umunyamuryango wa koperative Ikerekezo Kinyinya 2050 y’abahoze bagororerwa mu bigo ngorora muco kugeza ubu basigaye batanga umusaruro ugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu nyuma yo guhabwa inkunga, yatangarije BTN ko mbere yo kujya kugororwa yarabaye mu buzima bw’akahebwe ariko nyuma yuko avuyeyo yiyemeje gutanga umusanzu ahereye ku bakiri mu nzira zikishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Ntakubeshye nari mbayeho nk’ikihebe ku buryo ntatinyaga gucira mu maso umuntu mukuru nshutswe n’ibiyobyabwenge nafataga ariko ubu meze neza nyuma yuko mvuye kugororwa i Wawa.”

Akomeza ati “I Wawa twahaherewe amasomo y’ingenzi, Leta yaduteye inkunga natwe rero tugomba gufashirizamo bagenzi bacu byu mwihariko babandi bakimeze nkuko twahoze tubaha akazi. Ndakangurira buri wese kwibagirwa ibiyobyabwenge burundu kuko ntakamaro kabyo ahubwo n’ibyo kutwangiriza ubuzima.”

Umusaruro wavutse nyuma yuko inzego z’ubuyobozi zihagurukiye abahoze ari ba Sawuli bagahinduka ba Paulo

NKUNDINEZA Pascal, Umukozi w’Umujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo Ufite Inshingano zo Gukurikirana Urubyiruko rwavuye mu bigo ngorora muco no Gukumira Ubuzererezi n’Ibiyobyabwenge, avuga ko ikibazo kijyanye no guta amashuri kw’abana bataga ishuri ko cyitazongera kugaragara mu karere ka Gasabo akaba anasaba ababyeyi kubahiriza  inshingano batazihirikiye ku bandi.

Agira ati “Ubuyobozi ntibusinziriye, bitewe n’ikerekezo kiza u Rwanda rwihaye nbityo rero biragoye ko urubyiruko rwatereranywa kugea ubwo umubare w’iyongera w’abataye ishuri. Twese ntidusinziriye kuko urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo hazaza.”

Akomeza ati “Buri wese agomba kuba umubyeyi guhera k’uwo yabyaye n’uwo atabyaye, Mbese agafata umwana wese nk’uwe, Ababyeyi rero barasabwa kubahiriza inshingano zabo batazihirikiye ku bandi cyangwa ubuyobozi.”

RUKINAGIZA Eric, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, NRS nyuma yo kuganiriza abari bitabiriye ubu bukangurambaga akanabaha ihumure rivanze no kubereka ishusho nziza igihugu cy’u Rwanda gifite, aganira na Bplus Tv, yasabye imiryango y’aba bana bavuye mu bigo ngorora muco n’abatarajyanywayo, ko igomba kubitaho bataratandukira uburere mboneragihugu kandi bakanatekereza ku hazaza habo hashingiye ku mashuri.

Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda yatekereje ku rubyiruko rwayobotse ingeso mbi ikarutegurira aho bafatira amasomo ndetse n’ubufasha butandukanye burimo n’inkunga ibafasha kwikura mu bukene bakiteza imbere.

Ati “ Nubwo aba bana bajyanywa kugororerwa muri biriya bigo, ntibikuyeho kwitabwaho mbere na nyuma yuko bajyanywayo. mu byukuri ababyeyi bakwiye kubitaho hakiri kare kuko aba bana ni umutungo w’igihugu kandi bakaba ahazaza h’igihugu.”

Uretse ubutumwa bushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge n’ubuzererezi, Hanatanzwe ubutumwa bugaruka cyane ku mibereho y’umwana w’umukobwa abamo byu mwihariko abishoye mu ngeso mbi zo kwicuruza(Uburaya) cyane ko hari nabari n’abategarugori bibumbiye muri koperative ariko bahoze bicuruza.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi  Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu murenge wa Kinyinya, M.Chantal UWIMANA n’abandi bakozi baje bahagarariye SOS,Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Burenganzira bw’Abana , Uharanira ko Umwana Aba mu Muryango Utekanye kandi Akunzwe barimo SETONDE Justin MUSORE.

UWIMANA, Yashimiye cyane abari n’abategarugori bakomeje guhindura imibereho y’abatari bake mu Rwanda kandi hari aba bateshaga agaciro.

Yavuze ko nyuma yo kugororwa batanze umusaruro mwiza urimo guteza imbere igihugu no guha abatari bake akazi binyuze mu mishinga bakora muri koperative yabo

Ati Mwa bantu mwe muri hano, bariya badamu mwabonaga mukabacira imanza, ubu aka kanya ni bo bacamanza beza bo guca inzara n’ubukene binyuze mu guha akazi abatagafite no kwigisha abagifite imyumvire nk’iyo bahozemo. Cyane ko hari n’abahise bashyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Ubu bukangurambaga bwabanzirijwe no gukora umuganda mu kibanza cya RSSB giherereye mu kagari ka Gacuriro, hakurikiraho umukino wahuje abana b’abahungu barimo abahoze baba ku muhanda, bwitabiriwe n’ingeri zitandukanye zirimo, abana bahoze ku muhanda ariko bafashwa n’umuryango Ufasha wa Rugamba Spryan, CCDR,Cyprien and Daphrosa Rugamba, abari n’abategarugori bahoze bicuruza ariko ubu bibumbiye muri koperative, n’ikiciro cy’abasore bagororewe i Wawa ndetse n’Inshuti z’Umuryango na Koperative ikorera mu Gakiriro ka Gisozi yitwa Dukunde Umurimo Dushyize Hamwe.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti" Dukumire Ubuzererezi n’Ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge mu Bana n’Urubyiruko Tubasubiza mu Ishuri.

Iki gikorwa kikaba cyari cyateguwe n’akarere ka Gasabo ku bufatannye na NRS ndetse n’umufatanyabikorwa SOS,Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Burenganzira bw’Abana Uharanira ko Umwana Aba mu Muryango Utekanye kandi Akunzwe binyuze mu mishinga ibiri ariyo Seruka Project na Kura Umenye project.

SOS ni umuryango ukomoka ku mugabane w’Ubulayi mu gihugu cy’u Budage ariko ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu 1975.

Amafoto yaranze iki gikorwa:











Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments