Ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, Nibwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres baganira ku ngingo zirimo ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Kagame yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Nzeri 2023, ihurije hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Guterres byanagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), amavugurura ajyanye n’ibyo za guverinoma zikwiye gukora mu kubungabunga ubudahungabana bw’ifaranga n’urwego rw’imari.
Baganiriye kandi ku nama yiswe ’Summit of the Future’ iteganyijwe umwaka utaka ikazigirwamo ibibazo byashegeshe isi muri iyi myaka ya vuba aha birimo icyorezo cya Covid-19, intambara yo muri Ukraine n’ibindi.
Mu ngingo z’ingenzi Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Nteko Rusange ya Loni, harimo guha umwanya Afurika ahafatirwa ibyemezo bitandukanye biyireba ndetse n’ibireba isi muri rusange.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bundi busumbane bwigaragaza mu bigo mpuzamahanga by’imari, bitanga inguzanyo ku bihugu bitandukanye.