Ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, Nibwo Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un wagiriye uruzinduko mu Burusiya yasuye uruganda rw’indege rwubatse mu Mujyi wa Komsomolsk-on-Amur uherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko impande zombi zishimangiye ubufatanye mu bya gisirikare no mu bukungu bushingiye ku bucuruzi.
Uru ruganda runini rusanzwe rukora indege imbere mu gihugu kandi rugateza imbere indege z’intambara, harimo iz’ubwoko bwa Su-35S na Su-57.
Biteganyijwe ko Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru azerekeza mu Mujyi wa Vladivostok ku cyambu aho azareba ubushobozi bwa gisirikare bw’amato y’u Burusiya, nk’uko Perezida Vladimir Putin yabitangarije Ibiro Ntaramakuru bya Leta by’u Burusiya nkuko Aljazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru habaye ibiganiro byamaze amasaha atanu, byabereye muri Vostochny Cosmodrome byerekanye umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi, hagaragara igitutu cy’amahanga bitewe n’ibitwaro kirimbuzi u Burusiya bwakoresheje bugaba igitero kuri Ukraine.
Kuri uyu wa Kane, Kreml yatangaje ko Putin yemeye ubutumire bwa Kim bwo gusura Koreya ya Ruguru kandi ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov na we azasura iki gihugu mu Kwakira, nk’uko umuvugizi Dmitry Peskov yabitangaje.