• Amakuru / POLITIKI

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yu Rwanda ,Paul KAGAME  yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida wa Angola, João Lourenço, byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ubwo bari bitabiriye Inama ya G77 n’u Bushinwa muri Cuba.

Hashize iminsi ibiri Perezida Paul Kagame ageze mu Mujyi wa Havana muri Cuba aho ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu barenga 30 bitabiriye inama ya G77 n’u Bushinwa, umuryango ushamikiye kuri Loni ubarizwamo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birenga 130.

Wabaye n’umwanya mwiza kuri we wo kugirana ibiganiro n’abandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo João Lourenço wa Angola.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku bibazo bireba akarere n’umugabane muri rusange, hamwe no gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi.

U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments