Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Yoweri Kaguta
Museveni, yazamuye mu mapeti Brig Gen Asaph Mweteise amuha ipeti rya Major
General anamugira Umuyobozi w’Umutwe wa Gisirikare wihariye (Special Forces).
Iri zamurwa
mu maperi no guhabwa inshingano nshya, byakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 03
Kanama 2026 nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyiwe hanze n’ubuyobozi bukuru
bw’Ingabo za Uganda (UPDF).
Brig Gen
Asaph Mweteise Nyakikuru yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umutwe
w’Ingabo Zidasanzwe (SF/ Special Forces).
Iri tangazo
rivuga kandi ko Brig Gen Asaph Mweteise Nyakikuru yanazamuwe mu mapeti agahabwa
irya Major General, ndetse ko ibi byombi, bihita bitangira kubahirizwa kuva
igihe bitangarijwe.
Maj Gen
Asaph Mweteise Nyakikuru asimbuye Maj Gen David Mugisha ugiye kujya gukomeza
amasomo mu ishuri rya Gisirikare National Defence College (NDC) mu minsi iri
imbere.
Muri iri
tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa UPDF, Colonel Chris Magezi,
ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda, bwaboneyeho gushimira Maj General David Mugisha
ku bw’akazi keza yakoze ubwo yari Umuyobozi wa Special Forces, bunamwifuriza
amahirwe masa mu masomo agiye kujyamo, bunifuriza ishya n’ihirwe Maj Gen Asaph
Mweteise Nyakikuru ku nshingano nshya yahawe.
Like This Post? Related Posts