• Amakuru / POLITIKI

Abaturage batuye mu Murenge wa Mataba akarere ka Gakenke bahangayikishijwe no kuba batagira umukozi ushinzwe irangamimirere mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iki kibazo cyo kuba badafite uyu muyobozi, bavuga gikomeje kubadindiza no kubasubiza inyuma muri serivisi z’urwo rwego.

Amakuru avuga ko kuba uyu murenge wa Mataba utagira umukozi ushinzwe Irangamimerere bituma abakenera serivisi zirimo izijyanye no kwandikisha abana bavuka mu bitabo by’irangamimerere, gusezerana imbere y’amategeko, kwandukuza abapfuye mu bitabo by’irangamimerere, izijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi, ngo babura uko bazihabwa.

Umuturage waganiriye na Kigalitoday dukesha iyi nkuru witwa Uwimpuhe Venuste yagize ati “Hari abantu bo mu miryango yacu bagiye bapfa kugeza ubu bakibarwa muri sisiteme nk’abariho, kandi nyamara bakagombye kuba barayikuwemo. Ibyo usanga bitugiraho ingaruka nyinshi kuko nk’iyo tugiye kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bidusaba no kubishyurira tukabihomberamo, nyamara ikosa atari iryacu, ahubwo bituruka ku kuba nta muntu twaza ahangaha ku Murenge ngo aduhe serivisi yo kubandukuza mu bitabo”.

 Aba baturage bakomeza bavuga ko abana babo bamaze icyo gihe cyose barabuze uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere kimwe n’abandi Banyarwanda. Tuza ku Murenge bakatubwira kuzagaruka mu gihe runaka, cyagera tukaza bakongera kutubwira ikindi gihe gutyo gutyo, amezi agashira, umwaka ukageramo none dore imyaka irirenze abana bacu barabuze uburenganzira busesuye bwo kwandikwa mu irangamimerere. Leta nidutabare rwose”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse yemeje aya makuru avuga ko kiri kuvugutirwa umuti kandi ko hari imyanya imwe n’imwe itarimo abakozi duheruka gushyira ku isoko kandi n’uwo mwanya w’umukozi ushinzwe irangamimerere muri Mataba ni umwe muri yo.

Ati “Turabizi ko koko akenewe mu maguru mashya, kuko nka serivisi zimwe na zimwe hariya kugira ngo abaturage bazihabwe, bijya bidusaba rimwe na rimwe koherezayo umukozi uturutse ahandi. Natwe tuba tubona ari ibintu bibangamye, ariko nakwizeza abaturage ko icyo kibazo kizakemuka bidatinze”.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments