• Amakuru / MU-RWANDA
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Abaturage batuye mu tugali tugize umurenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo, bavuga ko gahunda yo kwandikisha abana mu gitabo cyirangamimere yabaye igisubizo mu muryango yarangwagamo amakimbirane.

Bamwe mu baturage bari baje kwandikisha abana muri iki gitabo cyIrangamimerere ku kagali ka Kagugu, batangarije BTN ko ari imwe mu nkingi nziza zishimangira umubano mwiza hagati yabashakanye kuko bikunda kugaragara ko mu miryango itarayiyobotse usanga hahoramo umwiryane.

Bakomeza bavuga ko uko ugereranije na mbere ikijyanye nimyumvire yo kwandikisha abana muri uyu murenge kigenda kizamuka kuko mbere ho wasangaga abaturage baragihaga agaciro gake bigateza makimbirane mu muryango kurushaho cyane cyane iyo hari umugabo wangaga kujyana numugore we babyaranye kwandikisha umwana.

Hari abavuga ko hari abahura nimbogamizi zitandukanye iyo bagiye kubandikisha zirimo ku kuba hari abagore batakibana nabagabo babyaranye kuko akenshi kugirango abana bandikwe bisaba ko ababyeyi bombi bajyana mu rwego rwo guhamya ko umwana ari uwabo ntawamwiyitiriye.

Mukamana Jeanette, umuturage utuye mu kagali ka Kagugu mu mudugudu wa Giheka wari waje kwandikisha umwana we mu gitabo cyirangamimerere, yatangarije BTN ko iyi gahunda ari igisubizo mu muryango nyarwandwa kubera ko iyo yubahirijwe bituma ntarwikekwa ruzamo.

Yagize ati  Kwandikisha umwana ni ingenzi kuko bituma ntarwikekwe ruza hagati yabashakanye.”

Aba babyeyi kandi bahangayikishwa nihohoterwa rikorerwa abana.

Ibi babivuga bashingira ku kuba hari abana bimwa uburenganzira ku mitungo nkuko abandi bana babuhabwa dore ko ngo hari aho usanga mu muryango hagaragara abana bihakanywe na base. Bityo rero bigateza umwana guhangayika kuko aba atisanga mu muryango.

Ku rundi ruhande, Hari imbogamizi ababyeyi babyaye ariko  batabana nabagabo babo  byaranye bahura nazo mu kwandikisha abana.

Kuri iki kibazo, Ubuyobozi bwumurenge wa Kinyinya buvuga ko bitakigoye kuba umwana atabana na se na nyina bidasobanuye kudahabwa serivisi cyane ko ntawe ugomba kuyimwa.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kinyinya, Suzana MURORA avuga ko abaturage bagenda bumva neza akamaro k’iyi gahunda yo kwandikisha abana mu gitabo cy’irangamimerere nyuma y’ubukangurambaga bwagiye butangwa mu midugudu itandukanye igize utugari two muri uyu murenge wa Kinyinya.

Uyu muyobozi akangurira abaturage gukomeza iyi gahunda cyane cyane ku batarayiyoboka kuko hari byinshi irinda birimo amakimbirane ashingiye ku mitungo akaba yanaboneyeho kwibutsa abaturage ko kuba utabana n’uwo mwashakanye bidasobanuye kwima uburenganzira umwana kuko bifatwa nk’ihohoterwa.

Agira ati  “Kwandikisha umwana mu gitabo cyirangamimere ni ingenzi kuri buri wese kuko bigabanya amakimbirane akunda kuba mu miryango. Kuba Umugore yaba afite umwana ariko atabana n’uwo babyaranye ntibikwiye kwimisha umwana uburenganzira bwo kujya muri kiriya gitabo, abagifite ikibazo nkicyo nabasaba kwegera ubuyobozi bakabafasha.”

Kuri ubu mu Rwanda handikwa imimerere y’abantu y’ibice icyenda birimo ivuka, ishyingirwa, urupfu, ubutane, kwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, kubera umubyeyi umwana utabyaye, ubwishingire bw’umwana cyangwa umuntu mukuru, kwemererwa k’umwana nk’aho avuka ku babyeyi bashyingiranywe no gutesha agaciro ishyingirwa.

Irangamimerere kandi rifasha abaturage kugira umwirondoro uzwi kuko wifashishwa mu kubahiriza uburenganzira bwabo bwo gutora, gutorwa, kuzungura n’ibindi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments