• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Gatatu taliki ya 06 Nzeri 2023, Nibwo  mu karere ka Muhanga  mu Murenge wa Muhanga akagari ka Tyazo mu Mudugudu wa Kivomo Umwana witwa Nisingizwe Benjamin w’Imyaka 8  wo , yakubiswe n’inkuba ahita apfa arimo gufata amafunguro ya ku manywa.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Germais Nteziyaremye, avuga ko ahagana saa 13:30? z’amanywa ari bwo bamenye aya makuru bihutira kugera iwabo w’uyu mwana basanha yamaze gupfa.

Yagize ati: “Ni byo koko amakuru y’uko uyu mwana yakubiswe n’inkuba twayamenye ku munsi w’ejo twihutira kugerayo ngo turebe niba yatabarwa gusa twagezeyo dusanga yamaze gupfa, ababyeyi be bemeza ko bari bamaze kumuha amafunguro  harimo kugwa imvura ariko itari nyinshi ndetse ivanzemo imirabyo ariko itari myinshi y’inkuba”.

Akomeza yemeza ko iwabo w’uyu mwana wakubwiswe n’inkuba  nta muriro ukomoka ku ngufu z’amashanyarazi bagira ngo wenda bakeke ko ari wo wabiteye, kandi nta muturanyi bakeka ko yayibateje.

Yagize ati: “Burya iyo icyago cyaje ntacyo badakeka ariko uyu muryango nta mashanyarazi bagira akomoka ku mbaraga z’amazi ndetse nta n’ibikoresho bagira bacomeka nka radiyo, televiziyo cyangwa ikindi ni uko ntawe bashyira mu majwi ku rupfu rw’umwana wabo”.

Abaturage bavuga ko uyu muryango ubaniye neza abaturanyi bityo nta muturage wakekwaho guteza inkuba uyu muryango nkuko hari aho usanga ikintu nk’iki cyabaye bagakeka abo bagiranye ibibazo.

Bagira bati: “Rwose uyu muryango utubaniye neza turarahurana ntawe twakeka mu baturanyi kuko turarahurana na bo bakatugenderera gusa nibiba bishatse kubaho kandi na bo n’ubwo ubona babaye babashije kukuvugisha baguha ubuhamya ariko yishwe n’inkuba rwose”.

Gitifu kandi yongeyeho ko bafashe mu mugongo umuryango w’uyu mwana witabye imana akubiswe n’inkuba  agasaba abaturage kwirinda ibintu byose byabatwara ubuzima harimo ibiza bikomoka ku mvura doreko n’ikigo cy’Igihigu cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, cyemeje ko hashobora kuzagwa imvura nyinshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments