• Amakuru / POLITIKI

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, Nibwo Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Abajenerali n’abasirikare bakuru baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru abashimira ibyo bakoze.

Aba basirikare bakomeye barimo Gen James Kabarebe usanzwe ari Umujyanama wihariye wa Perezida Paul KAGAME mu by’Umutekano na Gen Fred Ibingira bahawe impanuro nabo bamuserenya kuzakomeza gutanga umusanzu mu gihugu no kugiteza imbere nkuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ibi biganiro kandi byarimo na Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Lt Gen Charles Kayonga mu gihe abafite ipeti rya General Major ari Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira uheruka kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Nanone abahawe impanuro bagasezeranya umukuru w’igihugu kubera abandi urugero rwiza byu mwihariko urubyiruko, Harimo na Brig. Gen Chris Murari, Brig, Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro biyongeraho ba ofisiye bakuru 83, ba ofisiye bato batandatu, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano ndetse n’abafite ibibazo by’ubuzima 160.

Aba basirikare batangiye ikiruhuko cy’izabukuru ku wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2023.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments